U Buyapani: Abarokotse umutingito barahabwa ubufasha bwihuse

U Buyapani: Abarokotse umutingito barahabwa ubufasha bwihuse

Nyuma y’uko umutingito ukomeye wibasiye u Buyapani kuri uyu 01 Mutarama 2024 ugahitana ubuzima bw’abantu 48, abawurokotse barimo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Kuri uyu wa Kabiri amatsinda atandukanye y’ubutabazi yihutiye kugera mu Turere twibasiwe n’umutingito ndetse n’utwo byegeranye, aho inyubako zasenyutse, imihanda ikangirika ndetse n’ibikorwa by’amashanyarazi bikangirika.

Uwo mutingito wari ufite ubukana bwa 7.6 wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, igihe mu bice bitandukanye by’Isi barimo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubunani.

Ni umutingito wibasiye Perefegitura ya Ishikawa mu Buyapani rwagati.

Kuri uyu  wa Kabiri kandi, Minisitiri w’Intebe Fumio Kishida yavuze ko bakomeje gushakisha no gutabara abagizweho ingaruka n’umutingito.

Abayobozi bemeje ko hapfuye abantu 48, bose bo muri Perefegitura ya Ishikawa, ukaba ari wo mutingito uhitanye abantu benshi mu Buyapani kuva mu mwaka wa 2016.

Muri iyo myaka igera ku munani ishize bwo umutingito wari ufite ubukana bwa  7.3 wibasiye i Kumamoto ku kirwa cyo mu majyepfo y’u Buyapani, uhitana abarenga 220.

Guverinoma y’u Buyapani yategetse ko abagera ku 100 000 bimuka bakava mu ngo zabo mu ijoro ryo ku wa Mbere, ibohereza mu nzu y’imikino n’imyitozo ngororamubiri y’ishuri, ikunze gukoreshwa nk’ikigo cy’impunzi mu bihe by’ibiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22