U Bushinwa: Umutingito wahitanye abarenga 100

U Bushinwa: Umutingito wahitanye abarenga 100

Kuri uyu wa Kabiri, abantu 111 bahitanywe n’umutingito wibasiye Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa usiga wangije ibindi bikorwa remezo birimo n’inzu.

Amakuru France 24 yamenye iyakesheje icyicaro gikuru cy’ubutabazi CCTV cyavuze ko abagera ku 100 bishwe n’umutingito abandi benshi barakomereka mu ntara ya Gansu mu gihe abandi 11 bapfuye naho 100 bagakomereka mu mujyi wa Haidong mu ntara ituranye na Qinghai.

Ibiro ntaramakuru by’igihugu Xinhua byatangaje ko umutingito wangije ibintu byinshi, birimo inzu zaguye kandi utuma benshi bahungira mu mihanda ngo babone umutekano.

Ibikorwa by’ubutabazi byatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, aho Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasabye ko hashyirwamo ingufu zose mu bikorwa byo gushakisha abantu bataraboneka no gutabara abasigaye ndetse no kubungabunga umutekano w’abarokotse uyu mutingito.

Umutingito ntusanzwe ubaho kenshi mu Bushinwa ariko muri Kanama, umutingito ufite ubukana bwa 5.4 wibasiye Uburasirazuba bw’u Bushinwa, ukomeretsa abantu 23 ndetse n’inzu nyinshi zirasenyuka.

Muri Nzeri 2022, umutingito ufite ubukana bwa 6,6 wibasiye intara ya Sichuan uhitana abagera ku 100 mu gihe umutingito ufite ubukana bwa 7.9 mu 2008 wahitanye abarenga 87 000, naho abanyeshuri 5 335 baburirwa irengero.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42