U Bushinwa: Imvura yahitanye abantu bane yatumye hatangwa impuruza 

U Bushinwa: Imvura yahitanye abantu bane yatumye hatangwa impuruza 

U Bushinwa bwatangaje ko imvura idasanzwe ishobora kuzatera ibiza bizibasira intara 11 z’ u Bushinwa nyuma y’uko iyaguye mu Ntara Hebei yishe bane abandi umunani baburirwa irengero.

Televiziyo y’Igihugu y’u Bushinwa kuri uyu wa 28 Nyakanga yatangaje ko Ikigo cy’Iteganyagihe muri icyo gihugu, (Central Meteorological Observatory)  cyavuze ko ibihe bigiye kuba bibi cyane bityo ko ibyago biterwa n’ibiza bishobora kuziyongera mu minsi iri imbere.

Abantu hafi ibihumbi 5 bo mu gace ka Miyun kari mu nkengero z’umurwa mukuru Beijing, bakomeje kuba mu kaga nyuma y’imvura nyinshi yabateje imyuzure n’inkangu.

Amafoto yakwirakwijwe ku rubuga rwa ‘WeChat’, yagaragaje inzu yo muri Miyun yarengewe n’amazi, imodoka n’ibindi byatwawe n’umwuzure mu gihe abarenga ibihumbi 10 babuze umuriro w’amashanyarazi.

Central Meteorological Observatory yavuze ko imvura ikomeye izakomeza kugwa mu no mu Majyaruguru y’u Bushinwa mu minsi itatu iri imbere.

Komisiyo y’Igihugu y’Iterambere mu Bushinwa, (National Development and Reform Commission) kuri uyu wa Mbere yatangaje ko iri gutegura inkunga ingana na miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gufasha intara ya Hebei, nk’uko bitangazwa na Xinhua.

Xinhua yavuze ko iyo nkunga izakoreshwa mu gusana imihanda n’ibiraro byangiritse, amashuri n’amavuriro n’ibindi byangijwe n’ibiza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, imyuzure itunguranye yibasiye intara ya Shandong, mu burasirazuba bw’igihugu yahitanye abantu babiri abandi 10 baburirwa irengero, mu gihe mu Ntara ya Sichuan, inkangu yahitanye batanu inangiza imodoka.

Ibiza bishobora kuzibasira Intara 11 z’u Bushinwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17