U Bushinwa bwikomye Amerika ishyigikiye ukwigenga kwa Taiwan

U Bushinwa bwikomye Amerika ishyigikiye ukwigenga kwa Taiwan

U Bushinwa bwihanangirije ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) byagaragaje ko byishimira amatora yabaye muri Taiwan.

Minisiteri y’u Bubanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yasohoye itangazo ryagaragaje ko u Bushinwa butishimiye ko hari ibihugu birimo gushima uburyo amatora yagenze neza muri Taiwan, igihugu bufata ko ari icya bwo.

Yagize ati: “Turashingira ku kuba Taiwan ari igice cy’u Bushinwa kandi ntabwo kizigera gihinduka.”

Hagati aho ariko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken,  mbere y’aho yari yatangaje ku rubuga rwa X ko yashimiye Perezida Lai watsinze amatora muri Taiwan.

Leta ya Washingiton yavuze ko izakomeza kubaka imikoranire ihamye n’ubuyobozi bwa Taiwan. Iti: “Tuzakomeza gusangira inyungu ndetse n’indangagaciro.”

France 24 yemeje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ibyatangajwe n’Amerika  ibyamaganye yivuye inyuma kandi ko biri mu mugambi ukomeje  wo gufasha Leta ya Taiwan kandi itemewe n’amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52