U Bushinwa bwikomye Amerika ishyigikiye ukwigenga kwa Taiwan

U Bushinwa bwikomye Amerika ishyigikiye ukwigenga kwa Taiwan

U Bushinwa bwihanangirije ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) byagaragaje ko byishimira amatora yabaye muri Taiwan.

Minisiteri y’u Bubanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yasohoye itangazo ryagaragaje ko u Bushinwa butishimiye ko hari ibihugu birimo gushima uburyo amatora yagenze neza muri Taiwan, igihugu bufata ko ari icya bwo.

Yagize ati: “Turashingira ku kuba Taiwan ari igice cy’u Bushinwa kandi ntabwo kizigera gihinduka.”

Hagati aho ariko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken,  mbere y’aho yari yatangaje ku rubuga rwa X ko yashimiye Perezida Lai watsinze amatora muri Taiwan.

Leta ya Washingiton yavuze ko izakomeza kubaka imikoranire ihamye n’ubuyobozi bwa Taiwan. Iti: “Tuzakomeza gusangira inyungu ndetse n’indangagaciro.”

France 24 yemeje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ibyatangajwe n’Amerika  ibyamaganye yivuye inyuma kandi ko biri mu mugambi ukomeje  wo gufasha Leta ya Taiwan kandi itemewe n’amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22