U Bushinwa bugiye gukuriraho imisoro ibicuruzwa biva mu bihugu 53 by’Afurika

U Bushinwa bugiye gukuriraho imisoro ibicuruzwa biva mu bihugu 53 by’Afurika

Itangazamakuru ry’u Bushinwa ryatangaje ko guhera tariki ya 1 Gicurasi 2026 icyo gihugu kizatangira gukuriraho imisoro ibicuruzwa byinjira ku isoko ryacyo bivuye mu bihugu 53 bya Afurika, bifitanye umubano wa dipolomasi na cyo.

Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa kivuga ko Perezida Xi Jinping yatangaje iki cyemezo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika, umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa u Bushinwa buracyohereza muri Afurika hafi inshuro ebyiri y’ibyo Afurika yo yoherezayo.

Mu kugabanya icyo kinyuranyo, Televiziyo y’iki gihugu ivuga ko u Bushinwa buzakomeza gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ibihugu bya Afurika kugira ngo bufungure kurushaho isoko ryabwo muri Afurika.

U Bushinwa ni we mufatanyabikorwa wa Afurika munini kurusha abandi ku Isi mu bucuruzi, biciye ahanini mu mushinga wabwo uzwi nka ‘One Belt One Road Initiative’ wo guteza imbere ubucuruzi hagati yabwo n’ibindi bihugu.

Ubushinwa busanzwe bwarakuyeho imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu 33 bya Afurika, ariko umwaka ushize ni bwo Beijing yari yatangaje ko izongera uyu mubare ukagera ku bihugu 53.

Guhera tariki 1 Gicurasi ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuri ibyo bihugu uretse igihugu cya Eswatini, kuko cyo gifitanye umubano wemewe na Taiwan, ikirwa gishaka ubwigenge bwacyo ku Bushinwa.

Ibihugu byinshi bya Afurika byarushijeho gufata u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi kuva umwaka ushize ubwo ubutegetsi bwa Donald Trump muri Amerika bwongeraga imisoro ku bicuruzwa by’ibindi bihugu bijyayo.

Ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa mu 2025 bwageze ku kigero butigeze bugeraho mbere, bugera ku mari ya miliyari $348, inyongera ya 17% ugeraranyije na 2024.

Icyakoze ibicuruzwa u Bushinwa bwohereza muri Afurika byageze kuri miliyari $225 (2025) mu gihe ibyo Afurika yoherejeyo bingana na miliyari 123$, nk’uko bivugwa na raporo ya Oxford Economics.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25