U Bushinwa: Abantu 25 bishwe n’inkongi yibasiye ubwato

U Bushinwa: Abantu 25 bishwe n’inkongi yibasiye ubwato

Abantu 25 bapfuye nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye ubwato butwara imizigo bwari buri ku cyambu cya Qingdao, mu Burasirazuba bw’u Bushinwa, aho bwari buri gukorerwa imirimo yo gusanwa.

Iyi nkongi yibasiye ubwato bwitwa Ocean Melody, kuri uyu Kane ,tariki ya 10 Nzeri 2026, igihe bwari ku ruganda rwa Beihai Shipbuilding bwasanirwagaho.

Televiziyo y’Igihugu y’u Bushinwa CCTV yatangaje ko iyo nkongi yaduka ubwato bwarimo abantu 42 ariko 25 bahise bapfa, 5 barakomereka mu gihe abandi 12 barokowe.

CCTV yatangaje ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi ariko bamwe mu babonye iyo nkongi itangira bavuze ko nta biturika bigeze bumva ahubwo babonye umwotsi uzamuka mu kirere.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye ko ibikorwa byo gutabara no kuvura abarokotse byihutishwa mu gihe Minisitiri w’Intebe Li Qiang yashimangiye ko hakwiye gufatwa ingamba zo gukumira impanuka nk’izo n’ibindi byago bishobora guterwa n’iyo nkongi.

Ocean Melody ni ubwato butwara imizigo bwubatswe mu 2006, bushobora gutwara imizigo ipima toni zirenga ibihumbi 55. Iyi nkongi ibaye nyuma y’ukwezi habaye indi yibasiye uruganda rw’amato mu Ntara ya Fujian, yahitanye umuntu umwe abandi 12 bagakomereka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: King Kaka yashyize hanze indirimbo imusubiza mu muziki 1 Ukwakira 2026 Saa 15:24
  2. Umwihariko w’igitaramo ‘Indashyikirwa’ bagiye gukorera i Rubavu 1 Ukwakira 2026 Saa 14:52
  3. Abasura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu bavuze isomo bahigira 1 Ukwakira 2026 Saa 12:27
  4. U Rwanda rwihizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa  1 Ukwakira 2026 Saa 12:25
  5. Abashoramari berekeje amaso i Huye, amacumbi n’inganda bishobora kwiyongera 1 Ukwakira 2026 Saa 11:53