U Bushinwa: Abana barenga 200 bajyanywe mu bitaro  nyuma yo kurya ibiryo biroze

U Bushinwa: Abana barenga 200 bajyanywe mu bitaro  nyuma yo kurya ibiryo biroze

Abana bigaga mu mashuri y’inshuke  233 bajyanywe igitaraganya  mu bitaro  biri mu Majyaruguru ashyira Iburengerezuba bw’u Bushinwa nyuma y’uko bariye ibiryo birogeshejwe  ikirungo kitaribwa cyasizwe ku biryo.

Icyo kirungo cyasizwe mu rwego rwo kubirimbisha, ariko byaje kugaragara ko kitagenewe kuribwa ahubwo ari irange risanzwe kandi rifite ubumara bushobora kwangiza ubwonko, urwagashya n’impyiko cyane by’abana.

Abo bana bigaga ku ishuri ry’inshuke rya Peixin ryo mu Mujyi wa Tianshui, mu Ntara ya Gansu, nyuma yo kujyanwa mu bitaro uko ari 233 basanzwemo ibipimo biri hejuru by’uburozi biba muri ayo marange.

Itangazo rya Polisi ryagaragaje ko abantu umunani barimo n’umuyobozi w’ikigo batawe  muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza kubera ayo makosa kandi babikoze nkana kuko basize ayo marange babibona ko atari ayo kuribwa.

Ababyeyi barerera kuri iryo shuri babwiye BBC ko batewe akababaro n’uburozi abana babo bariye cyane ko ari ubutinda mu mubiri kandi bushobora kuzabagiraho ingaruka z’igihe kirekire.

Ntawuramenya igihe abana bamaze barya ayo marange  ariko ababyeyi benshi babwiye itangazamakuru  ko kuva mu kwezi kwa Werurwe abana babo bagiye bagaragaza ibimenyetso nko kuribwa mu nda, amaguru no kubura ubushake bwo kurya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Tianshui, Liu Lijiang, yavuze ko ibi bigaragaza uburangare mu bugenzuzi bw’ibiribwa ndetse bikwiye kubera isomo abasigaye.

Abana barenga 200 mu Bushinwa bari mu bitaro nyuma yo kurya ibiryo biroze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22