U Burusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara

U Burusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko infungwa z’intambara zisaga 200 z’Abanya Ukraine barekuwe n’u Burusiya.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya na we yatangaje ko Ukraine na yo yarekuye imfungwa z’intambara z’Abarusiya 248.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihugu bihererekanyije imfungwa z’intambara nyuma y’amezi menshi Moscou, umurwa mukuru w’u Burusiya ushinja Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine kuba wari waranze imishyikirano mu rwego rwo guhererekanya imfungwa.

Mu itangazo Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya yashyize ahabona, rigira riti: ” Mu gikorwa cy’imishyikirano yo guhererekanya imfungwa z’intambara, abasirikare b’Abarusiya 248 barekuwe na Kiev bagarutse mu gihugu”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22