U Burusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara

U Burusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko infungwa z’intambara zisaga 200 z’Abanya Ukraine barekuwe n’u Burusiya.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya na we yatangaje ko Ukraine na yo yarekuye imfungwa z’intambara z’Abarusiya 248.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihugu bihererekanyije imfungwa z’intambara nyuma y’amezi menshi Moscou, umurwa mukuru w’u Burusiya ushinja Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine kuba wari waranze imishyikirano mu rwego rwo guhererekanya imfungwa.

Mu itangazo Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya yashyize ahabona, rigira riti: ” Mu gikorwa cy’imishyikirano yo guhererekanya imfungwa z’intambara, abasirikare b’Abarusiya 248 barekuwe na Kiev bagarutse mu gihugu”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49