U Burusiya bwashinje u Butaliyani ivangura no kugwa mu mutego w’abanzi

U Burusiya bwashinje u Butaliyani ivangura no kugwa mu mutego w’abanzi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yashinje u Butaliyani ivangura, ivuga ko bwaguye mu mutego w’igitutu cy’abarwanya u Burusiya, nyuma y’uko busubitse igitaramo cy’umuhanzi ariko unayobora ibitaramo, Valery Gergiev w’inshuti ya Perezida Vladimir Putin.

Icyo gitaramo, byari biteganyijwe ko kizabera mu Mujyi wa Naples ku 27 Nyakanga cyari kuzahuriramo abahanzi bakomeye mu Butaliyani n’andi matsinda y’abanyamuziki akunzwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko bamwe mu banyapolitiki b’Abataliyani n’abarwanya ubutegetsi bwa Kremlin bo muri Ukraine n’u Burusiya  bamaganye icyo gitaramo, bavuga ko Valery Gergiev ashyigikiye ku mugaragaro Perezida Vladimir Putin kandi yanga kwamagana intambara y’u Burusiya muri Ukraine.

Ku wa 21 Nyakanga ubuyobozi bwa Reggia di Caserta, inyubako igitaramo cyagombaga kuberamo bwatangaje ko icyo gitaramo cyasubitswe ariko ntihatanzwe impamvu yabyo.

Mu itangazo ry’ Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova kuri uyu  wa Gatatu yamaganye icyo gikorwa, yemeza ko iyo nyubako iri mu maboko ya Guverinoma y’u Butaliyani ndetse anihanganisha Abataliyani babuze amahirwe yo kwishima mu gitaramo.

Valery Gergiev azwiho kuba inkoramutima ya Perezida Putin akunze gushyira ku mugaragaro ko amushyigikiye mu miyoborere ye nubwo yakunze kwibasirwa n’abarwanya ubutegetsi bwe kubera intambara bwashoje muri Ukraine.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35