U Burusiya: 28 bahitanywe n’igitero cyagabwe na Ukraine

U Burusiya: 28 bahitanywe n’igitero cyagabwe na Ukraine

Kuri iki Cyumweru abantu 28 baguye mu gitero cyagabwe ku nyubako iri mu mujyi wa Lysychansk mu karere ka Luhansk, wigaruriwe n’u Burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa  Moscou. 

Mu ijambo rye kuri ryanyuze kuri  Telegram, Umuyobozi wa Luhansk, Leonid Pasechnik, yatangaje ko inzego z’ubutabazi zarokoye abantu 10, ashinja  Ukraine kugaba ikigitero kuri iyi nyubako.

Pasechnik yongeyeho  ko hatangajwe umunsi w’icyunamo muri Repubulika y’abaturage ya Luhansk ku bahitanywe n’icyo gitero.

CNN yatangaje ko Gusa Minisiteri y’ingabo ya Ukraine ntacyo yatangaje ku byabaye.

Lysychansk yigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya muri Nyakanga 2022, kandi  Ukraine yakomeje kugaba ibitero mu turere dutandukanye u Burusiya bwigaruriye.

Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko yahagaritse drone ya Ukraine yerekezaga i Moscou, no muri Mutarama, ububiko bwa peteroli bwatwitswe biturutse ku gitero cy’indege zitagira abapilote za Ukraine zagabye mu karere ka Bryansk mu Burusiya, gahana imbibi na Ukraine, nk’uko abayobozi babitangaza.

Mu Kuboza 2023, Ukraine yagabye igitero mu Mujyi wa Belgorod uhana imbibi n’u Burusiya, gihitana abagera kuri 24, abandi 108 barakomereka. 

Ni mu gihe  u Burusiya bwaje gusubiza icyo gitero bwise icyo kwihorera muri Kharkiv.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25