U Buholandi bwongeye gufunga Pierre Claver Karangwa ukurikiranyweho Jenoside

U Buholandi bwongeye gufunga Pierre Claver Karangwa ukurikiranyweho Jenoside

Ubutabera bw’Igihugu cy’u Buholandi bwataye muri yombi Umunyarwanda Pierre Claver Karangwa kubera ibyaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Karangwa w’imyaka 67 yageze muri iki gihugu mu 1998, nyuma yo kumukoraho iperereza ricukumbuye ku byaha ashinjwa n’u Rwanda yongeye gutabwa muri yombi.

Ubutabera bw’u Rwanda bwari bwamushyiriyeho impapuro zimusabira gutabwa muri yombi kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bumukurikiranyeho.

Muri Gicurasi 2022 u Buhorandi bwaje kumuta muri yombi ariko nyuma aza kurekurwa nyuma y’uko ubutabera bw’icyo gihugu bwanzuye ko atakoherezwa mu Rwanda ngo abe ari ho aburanishirizwa kuko ngo batizeraga ko yahabwa ubutabera buboneye.

Ubutabera bw’u Buholandi ahubwo bwo bwatangiye gukora iperereza kuri uyu mugabo ari na ryo ryarangiye bahita bongera kumuta muri yombi nyuma y’uko hari umutangabuhamya wemeza ko yatanze lisansi yo kutwikira Abatutsi mu nzu bari bihishemo.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42