U Buhinde: Polisi yafashe ukekwaho kwica umuhungu we w’imyaka 4

U Buhinde: Polisi yafashe ukekwaho kwica umuhungu we w’imyaka 4

Polisi yo mu Buhinde yataye muri yombi umuyobozi mukuru w’ikigo cyitwa Mindful AI Lab ukekwaho kwica umuhungu we w’imyaka 4, umurambo we akawuhisha mu ivarisi.

Suchana Seth, umuyobozi mukuru wa Mindful AI Lab, ikigo cy’ikoranabuhanga giteza imbere ubuvuzi, kikanoza igenamigambi n’ibikorwa mu bijyanye n’ubwikorezi rusange cyo mu majyepfo y’u Buhinde  yafatiwe i Karnataka ubwo yari avuye muri Leta y’abaturanyi ya Goa.

Polisi yavuze ko umurambo w’umuhungu we basanze wuzuye mu ivarisi.

Igitangazamakuru India Today gitangaza ko Seth yinjiye muri hoteli ya Sol Banyan Grande n’umuhungu we ku ya 6 Mutarama, nyuma mu igenzura ryakozwe ryo ku ya 7 rishyira 8 Mutarama, abakozi baza gusanga amaraso mu cyumba barayemo.

CBS News yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma uyu mugore akekwa itaramenyekana ariko abapolisi bavuze ko mu ibazwa, Seth yavuze ko umubano we n’umugabo utifashe neza bari gushaka gatanya.

Polisi yavuze ko uyu mugore yateze tagisi mu gihe abakozi ba hoteri bamusabye ko yashakisha indege kugira ngo akore urugendo byihuse, ariko akomeza gutsimbarara kuri tagisi nyuma abakozi ba hoteli bagiye gusukura inzu ye basanzemo amaraso bahita bitabaza Polisi.

Kuri uyu wa Gatatu umuyobozi w’ibitaro bya Hiriyur Taluk Dr. Kumar Naik, yabwiye itangazamakuru ko mu bizamini uyu mwana yakorewe bigaragara ko yahohotewe hakoreshejwe igitambaro cyangwa umusego.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13