U Bugereki: Abarenga 1000 bahungishijwe inkongi y’umuriro

U Bugereki: Abarenga 1000 bahungishijwe inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yatangiye ku mugoroba wo ku wa 02 Nyakanga ikomeje kwibasira ikirwa cya Crete mu Bugereki  hafi y’Umujyi wa Lerapetra mu Ntara ya Lasithi ikomeje gutuma abantu barenga 1500 bava mu byabo.

Inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi zatangaje ko nta muntu uramenyekana wishwe nuwo muriro ariko abantu bari guhumeka umwuka wanduye, kandi abasaga 1 500 barimo abaturage n’abakerarugendo bamaze guhungishirizwa mu bindi bice bitekanye.

Ubuyobozi bwo muri iyo Ntara bwatangaje ko ako gace ari ak’imisozi miremire n’amashyamba gasurwa cyane na ba mukerarugendo ndetse gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi kandi ko inzu zimwe zakongotse kubera umuyaga mwinshi watije umurindi kwihuta k’umuriro.

Umuyobozi ushinzwe umutekano w’abaturage ku rwego rw’Intara, Nektarios Papadakis yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko umuriro ukomeje kwiyongera bitewe n’umuyaga ariko ko abaturage bahungishijwe kandi batekanye.

Inzego z’Umutekano zasabye abaturage guhunga vuba na bwangu kandi ntihagire uhirahira asubira inyuma ngo agiye guhungisha imitungo ye.

Crete ni kimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo benshi mu Bugereki haba abo imbere mu gihugu no hanze yacyo ariko raporo yashyizwe hanze n’inzego z’ubutabazi yagaragaje ko hari mu byago byinshi byo gukomeza kwibasirwa n’inkongi muri ibi bihe by’impeshyi.

Mu 2018 inkongi ikomeye yibasiye Umujyi wa Mati uri mu Burasirazuba bwa Antens yahitanye abarenga 100 ndetse benshi baguye mu mazi ubwo bageragezaga guhunga baciye mu nyanja.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bakomeje guhangana n’inkongi y’umuriro mu Bugereki
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27