U Bufaransa: Perezida Macron yakubiswe urushyi n’umugore we atangaza ko bikiniraga

U Bufaransa: Perezida Macron yakubiswe urushyi n’umugore we atangaza ko bikiniraga

Nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akubiswe urushyi ku itama n’umugore we, Brigitte Macron, Ibiro bye byavuze byavuze ko bari barimo gukina.

Brigitte yamukubise urushyi ubwo bari bamaze kururuka indege bageze i Hanoi muri Vietnam ku mugoroba w’ejo ku wa 25 Gucurasi, mu ruzinduko rw’akazi barimo mu bihugu bya Aziya.

Brigitte usanzwe arusha umugabo we imyaka irenga 20, intoki ze zagaragaye asunika amatama  ya Macron bigaragara ko akoresheje imbaraga nyinshi bituma undi asa nk’utunguwe ariko ahita yiyumanganya  nk’aho ntacyabaye asuhuza abanyamakuru n’abandi   bari imbere ye.

BBC yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Perezida Macron yabazwaga uko byagenze ngo akubitwe, yemeje ko byari urwenya hagati yabo, bikinira nk’uko basanzwe babikora.

Urugendo rwa Perezida Macron muri Vietnam rukaba rwari rugamije gukomeza umubano wihariye hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.

Umugore wa Perezida Macron yamukubise urushyi ku itama biteza impaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22