U Bufaransa bwatangiye kuvana abasirikare babwo muri Niger

U Bufaransa bwatangiye kuvana abasirikare babwo muri Niger

Kuvana abasirikare b’Abafaransa muri Niger byatangajwe na Emmanuel Macron ku ya 24 Nzeri biratangira kuri uyu wa kane, tariki 5 Ukwakira, akaba ari umunsi utazibagirana ku basirikare b’Abafaransa muri Sahel.

Igihe kirabaze ngo ingabo z’Abafaransa 1.500 zibe zavuye muri Niger bitarenze impera za 2023.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo butangaza ko aba mbere batangiye kugenda ari abasirikare 400 boherejwe muri Ouallam, ku mupaka wa Mali na Niger. Abo basirikare bitabiriye icyiswe “Operation Almahaou” hamwe n’ingabo za Niger, kugira ngo haboneke umutekano wa Liptako muri Niger.

Bifashishijwe amatsinda abiri y’uburyo bwa gisirikare, muri Ouallam na Tabaré Baré, abo basirikare b’Abafaransa bazagera i Niamey. Mu ntangiriro, mu gitondo cyo ku ya 4 Ukwakira, hateguwe imodoka zabo zo ku rugamba kandi basobanuye inzira igomba  gukoreshwa hizewe  umutekano kugira ngo bagere mu murwa mukuru wa Niger.

Intera ntabwo ari ndende cyane, hafi kilometero ijana.  Ukurikije uko inzira zimeze, urugendo rushobora gufata iminsi ibiri. Nibamara kugera mu kirere cya Niamey, aba basirikare 400 bazahita berekeza mu Bufaransa n’indege.

Abasirikare bo mu nzego zo hejuru bagize bati: “Ku bijyanye no gutwara, tuzakora ibyateganyjwe. Turimo gushyiraho gahunda yo kugenda mu buryo bwiza, mu mutekano no ku bufatanye n’inzego z’ibanze”.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo ntacyo butangaza ku itangazo ry’abahiritse ubutegetsi mu minsi yashize ryagaragaje neza ko guhuza ibikorwa mu buryo bwa tekinike bitagezweho.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42