U Bufaransa: Umugeni yarashwe ku munsi w’ubukwe

U Bufaransa: Umugeni yarashwe ku munsi w’ubukwe

Umugeni w’imyaka 27 yarashwe ahita apfa ku munsi w’ubukwe mu gihe umugabo we yakomeretse ubwo ikirori cyari kirimbanyije mu bukwe bwabereye mu cyaro kiri hafi y’Umujyi wa Avignon mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’u Bufaransa.

BBC yatangaje ko umwe mu bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi na we yahise ahasiga ubuzima mu gihe inzego z’umutekano zigikomeje iperereza ryimbitse.

Ubwo bukwe bwabaye ku wa 22 Kamena 2025 bwanakomerekeyemo abandi bantu babiri barimo n’umwana w’imyaka 13.

Nubwo icyateye abagizi ba nabi kwica umugeni kitaramenyekana ariko ibitangazamakuru  byo mu Bufaransa byavuze  ko ubwo bwicanyi bushobora kuba bufitanye isano n’intambara zishingiye ku biyobyabwenge.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi ntiburasobanura aho umugeni cyangwa umugabo we bari bahuriye n’ibyo bitero cyangwa niba bashobora kuba batiranyijwe.

Meya wo muri ako gace, Didier Perello, yagaragaje akababaro atewe n’ibyo bikorwa ndetse yihanganisha ababuze ababo ariko avuga ko ahabereye ubwo bugizi bwa nabi ari mu nyubako yaje gukodeshwa n’abantu batari abo muri ako gace muri Werurwe uyu mwaka.

Inzego z’Umutekano mu Bufaransa zikomeje iperereza ku bishe Umugeni ku munsi w’ubukwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22