Tyson Fury yahagaritse gukina umukino w’iteramakofe

Tyson Fury yahagaritse gukina umukino w’iteramakofe

Tyson Fury wanditse amateka akomeye cyane mu mukino w’iteramakofe, yatangaje ko yahagaritse gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga ku myaka 36.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko nahagaritse gukina umukino w’iteramakofe, byari bikomeye cyane, nashimishijwe na buri munota nagiriyemo.”

Mu magambo ye yo gusezera kandi yavuze ko yari agikenewe, ashimangira ko agiye adashimishije abakunzi be.

Muri Gashyantare 2024, uyu mugabo yavuze ko agiye kurwana nk’aho ari bwo agitangira, asaba abamusaba guhagarika gukina gusubiza amerwe mu isaho.

Muri Gicurasi no mu Ukuboza 2024, yahise akina imirwano ikomeye cyane yamuhuje na Oleksandr Usyk, gusa yose arayitsindwa, ananirwa kwegukana umukandara w’indwanyi y’akataraboneka.

Si ubwa mbere Fury ahagaritse gukina kuko muri Mata 2022, yatangaje uyu mwanzuro ariko nyuma y’amezi atandatu gusa yongera kwisubiraho.

Afashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike mugenzi we, Anthony Joshua agaragaje ko yifuza ko bazahurira mu mirwano.

Fury yabaye umukinnyi wa mbere ku Isi inshuro ebyiri, yegukana imikandara ya (World Boxing Association-WBA), (International Boxing Federation-IBF), (World Boxing Organization-WBO), (International Boxing Organization-IBO) na (World Boxing Council-WBC).

Tyson Fury yahagaritse gukina umukino w’iteramakofe ku myaka 36
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14