Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yapfuye

Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yapfuye

Twagiramungu Faustin, umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku myaka 78 y’amavuko, kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugeza yeguye muri Kanama 1995.

Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yari yungirijwe na visi Perezida Paul Kagame.

Nyuma yo kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yahungiye mu Bubiligi, i Bruxelles akaba ari naho yaguye.

Twagiramungu mu 2003 yaje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nk’umukandida wigenga, agira amajwi 3,62% atsindwa na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 95%.

Twagiramungu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba yaramenyekanye muri politiki y’u Rwanda mu 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi ubwo yari muri MDR.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13