Turkiya: Shampiyona igiye gusubukurwa nyuma yo gukubitwa k’umusifuzi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 14, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryatangaje ko shampiyona y’umupira w’amaguru izasubukurwa tariki 19 Ukuboza 2023 nyuma yo guhagarikwa igihe gito kubera ikubitwa ry’umusifuzi Halil Umut Meler nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru RMC Sport.

Byari mu mukino wahuzaga amakipe MKA Ankaragucu na Caykur Rizespor yo mu cyiciro cya mbere.

Umusifuzi akimara gusifura ifirimbi irangiza umukino, Perezida w’ikipe MKA, Faruk Koca, yirukanse mu kibuga atangira gukubita umusifuzi nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe igitego cyo kunganya ku munota wa 97.

Umusifuzi Meler yahise ajyanywa mu bitaro.

Bikimara kuba, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkiya yahise atangaza ko imikino yose ya shampiyona ibaye ihagaze.

Yavuze ko ibyakozwe na Koca ari igisebo gikomeye ku mukino w’umupira w’amaguru muri Turkiya.

Ku wa Kabiri ikipe MKA Ankaragucu yatangaje ko Perezida wayo Koca yasezeye kuri uwo mwanya.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 14, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE