Tuniziya: Igisirikare cyishe ibyihebe bitatu

Tuniziya: Igisirikare cyishe ibyihebe bitatu

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu cya Tuniziya  yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cyishe  abantu batatu bishwe barashwe mu bikorwa byo kurwanya  iterabwoba, ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023.

Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare bakuru b’ingabo z’igihugu mu gace k’imisozi gaherereye mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya  Tuniziya.

Ibi byihebe byishwe mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba gikomeje kubera mu misozi ya Kasserine, umujyi wegereye umupaka na Alijeriya.

Umuvugizi w’abajandarume ba Tuniziya Houcem Eddine Jebabli yabwiye AFP ati: “Umusirikare umwe yakomerekejwe n’umuriro w’amasasu y’iterabwoba.”

Uwo muyobozi yongeyeho ko icyo gikorwa cyashyigikiwe n’umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere na cyo cyatumye hafatwa ibisasu bikomeye, amasasu asanzwe, n’intwaro, gusa nta bisobanuro birambuye yatanze kuri ibi bikorwa.

Kuva mu 2011, Tuniziya imaze kwiyongeramo imitwe y’iterabwoba y’aba Jihadiste, yica abasirikare n’abapolisi benshi, ndetse n’abasivili na ba mukerarugendo b’abanyamahanga.

Icyakora ubutegetsi bwa Tuniziya butangaza ko bumaze gutera intambwe igaragara mu guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Ibikorwa byo guhashya iyi mitwe birimo gukorerwa n’inzego zishinzwe umutekano mu misozi ya Kasserine, ikomeje kuba ahantu hihishe abayoboke b’aba jihadiste.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22