Tunisia: Rached utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe imyaka itatu

Tunisia: Rached utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe imyaka itatu

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Tunis Afrique Press (TAP) byatangaje ko urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Rached Ghannouchi igifungo cy’imyaka itatu.

Uyu mugabo yakatiwe kubera ibirego ashinjwa by’uko ishyaka rye rya Ennahda ryabonye imisanzu y’amahanga.

Kuri uyu wa 01 Gashyantare, TAP yavuze ko urukiko rw’ibanze rumenyerewe mu guca imanza z’amafaranga na ruswa rwaciye iri shyaka miliyoni imwe irenga y’amadorari rizira kwakira amafaranga y’amahanga.

Ni mu gihe umukwe wa Ghannouchi Rafik Abdessalem wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tuniziya, Ghannouchi w’imyaka 82, yatawe muri yombi umwaka ushize akatirwa igifungo cy’umwaka umwe ashinjwa gushishikariza abantu amacakubiri.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ifungwa rya Ghannouchi, ishinja Guverinoma ya Perezida Kais Saied gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Umwaka ushize kandi Ghannouchi yahawe igihano adahari kubera ko yanze kwitaba urukiko, avuga ko ibyo aregwa ari ibya politiki.

Perezida Kais Saied yatowe mu 2019, yahoze ari umwarimu w’amategeko yasheshe Inteko Ishinga Amategeko ya Tunisia mu 2021, nyuma mu mpera za 2022 haza gukorwa amatora y’Abadepite yaranzwe n’ubwitabire buke.

Mu myaka yagiye itambuka, Tunisia yagiye ita muri yombi benshi mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Saied.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22