Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Tujyane i Karongi mu Karere k’ubukerarugendo n’amateka (Amafoto)

Tujyane i Karongi mu Karere k’ubukerarugendo n’amateka (Amafoto)

Umuhanda Kigali-Karongi ni urugendo rw’amasaha ari hagati y’Atatu n’Ane. Ugiye i Karongi ijisho rye riryoherwa n’ubwiza bw’imisozi n’amakorosi y’umugezi wa Nyabarongo. Umuhanda Muhanga-Karongi ushobora kuba uwuheruka ari igisoro, ubu si ko bimeze kuko warakozwe bituma worohereza ba mukerarugendo berekeza mu Bwishaza (Karongi).

Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, kabonekamo ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, ikiyaga, imisozi ndetse n’ibihingwa byuje ubwiza bwisangije icyicaro ku ruhando mpuzamahanga, amahoteli, umuco wa gitwari n’inzu ndangamurage y’ibidukikije, ni bimwe mu rusobe mpuruzabagenzi.

Ni hake wasanga Akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu kakaba n’irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki y’Igihugu izwi nka Nyungwe, aho inzira igana iyi parike nayo usanga ari urukererezabagenzi bitewe n’utundi duce nyaburanga turi muri iyo nzira.

Akarere ka Karongi kagizwe n’ibice by’imisozi izwi nk’Isunzu rya Congo-Nil, muri iyo misozi harangwa n’ubukonje butuma igihingwa cy’icyayi kihaturuka kigira umwimerere mu buryohe, dore ko icyayi cya Gisovu kijya imbere ku isi  mu buryohe. 

Akarere ka Karongi gafite ubwiza bunashingiye ku bikorwa remezo aho usanga ari ihuriro ry’abagenzi bitewe n’umuhanda uzwi ku izina rya Kivu Belt, uhahurira n’undi uva Kigali-Muhanga, bituma Karongi igaragaza ubwiza ntagereranywa.

Muri aka Karere ni ho Umwami Leopold II w’Ububiligi yambukiye aturuka muri Congo Mbiligi (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) aza kubonana n’Umwami Yuhi V Musinga i Rubengera (Karongi) mbere yo gukomereza i Kabgayi, aho yahuriye n’Abapadiri mu 1925.

I Karongi ni ahantu hagendwaga cyane bituma mu 1954, Umutaliyani witwaga Olandine ahubaka uruganda rutunganya kawa, ari narwo rwabaye urwa mbere mu Rwanda, nyuma aza kurugurisha mwene wabo witwaga Colis.

Imvaho Nshya ibafitiye amafoto yafashwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, agaragaza umuhanda wubatswe i Karongi, umuhanda ukoreshwa na ba mukerarugendo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 11
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 16
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 16
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 17
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 20