Triathlon: Iradukunda ni we wegukanye irushanwa ryakiniwe i Karongi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 17, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukuboza ni bwo hakinwe irushanwa rya 3 riri ku ngengabihe y’amarushanwa ategurwa  n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”.

Iri rushanwa “Karongi Triathlon National Championship 2023” ryabereye mu Karere ka Karongi ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 25 aho bakinnyi mu byiciro bibiri birimo abakinnye nk’ikipe “Team Relay” aho umukinnyi umwe akina ikintu kimwe undi agakina ikindi ndetse n’abakinnye byose ku giti cyabo.

Aba bakinnyi bitabiriye bahatanye mu koga intera ya metero 750, gusiganwa ku igare mu ntera ya kilometero 20 basoza basiganwa n’amaguru intera ya kilometero 5 basoza bakoze kilometero 25,75.

Mu bakinnyi b’ibyiciro byose umukinnyi ku giti cye, Iradukunda Eric ukinira Ikipe ya Karongi SC ni we witwaye neza yegukana umwanya wa mbere  aho yakoresheje isaha 1, iminota 32 n’amasegonda 8.

Iradukunda Eric wegukanye irushanwa ryakiniwe i Karongi

Ku mwanya wa  kabiri haje Hategekimana Timamu nawe ukinira Karongi SC wakoresheje isaha 1, iminota 32 n’amasegonda 40 naho ku mwanya ya 3 haza Dusabe Claude ukinira  ikipe ya CS Karongi wakoresheje isaha 1, iminota 34 n’amasegonda 54.

Mu cyiciro cy’abakinnyi nk’ikipe bafatanyije “Team Relay”,   ikipe yari igizwe na Ishimwe Claudette, Ruhumuriza Aimé na Bigoreyiki Eliezel n yo yegukanye umwanya wa mbere  aho  yakoresheje isaha 1, iminota 30 n’amasegonda 46, ku mwanya wa  kabiri haje ikipe yari igizwe na Nyirabyenda na Tuyisenge Samuel aho bakoresheje isaha 1, iminota 36 n’amasegonda 25 naho ku mwanya wa 3 haza ikipe yari igizwe na Uwajeneza Fiston afatanyije na Iyonasenze Alpha aho bakoresheje isaha 1, iminota 37 n’amasegonda 42.

Iri rushanwa ni ryo ryasoje umwaka wa 2023 akaba ari irya gatatu mu marushanwa y’umwaka w’imikino wa 2023-2024 kuko irushanwa rya mbere ryabereye i Gicumbi hakurikiraho iry’i Kigali yose yabaye mu Gushyingo 2023. Bitegamyijwe ko irushanwa rya kane rizaba muri Gashyantare 2024 rikazabera i Rubavu.

Abitwaye neza mu bakinnye nk’ikipe
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 17, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE