Tour du Rwanda 2024 yatangiye himakazwa gahunda ya Gerayo Amahoro

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro yaryo ya 16, ryatangijwe kuri iki Cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024, hatangwa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, bwibutsa abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.

Abayobozi, abitabiriye isiganwa, bamwe mu bafatwa nk’ibyamamare n’abafana, bafashe umwanya batanga ubutumwa bushishikariza abakoresha umuhanda gutora umuco wo gusigasira umutekano wo mu muhanda hirindwa uburangare n’andi makosa ashobora guteza impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko umunsi wa mbere w’isiganwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali warangiye nta mbogamizi igaragaye.

Yagize ati: “Umunsi wa mbere w’isiganwa urangiye nta kibazo kigaragaye, turashimira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuba bihanganiye impinduka zabayeho ku mihanda imwe n’imwe.

Yakomeje ati: “Ku munsi wa kabiri, irushanwa rirakomeza hakoreshwa umuhanda; Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye-Nyaruguru (Kibeho).”

Yashishikarije abatuye muri utu Turere gukomeza kugaragaza indangagaciro borohereza isiganwa kugira ngo rikomeze kuba mu mutekano usesuye, hubahirizwa gahunda ya Gerayo Amahoro.

(ACP Rutikanga nanone kandi arakangurira abaturarwanda gushyigikira iri siganwa birinda icyo ari cyo cyose cyabangamira abasiganwa cyangwa se kikabateza impanuka.

Yagize ati: “Isiganwa rizazenguruka mu mijyi, mu masanteri y’ubucuruzi no mu bice by’ibyaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, kandi nk’uko byakunze kugaragara, haba hari umubare munini w’abafana; aho abasiganwa bahagurukira n’aho isiganwa risoreza ndetse no ku mihanda, bishimiye gukurikirana iri rushanwa.”

Yakomeje ati: “Icyo tubasaba ni ukwirinda kwambuka umuhanda mu gihe abasiganwa batambuka, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi cyane cyane mu duce tuberamo isiganwa, kwirinda kwegera umuhanda cyangwa gusiga abana hafi yawo nta muntu mukuru bari kumwe. “

Imihanda imwe n’imwe izaba ifunze by’igihe gito

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu gihe iri siganwa rizaba riba, imihanda imwe n’imwe izafungwa mu gihe ikoreshwa n’abasiganwa, asaba abatwara ibinyabiziga kuzihanganira izi mpinduka.

Ati: “Bizaba ngombwa ko imihanda imwe n’imwe ifungwa by’igihe gito kugira ngo byorohereze abasiganwa. Abatwara ibinyabiziga barasabwa gutegereza bihanganye kugeza igihe imihanda yongeye gufungurwa cyangwa bagakoresha indi mihanda bazerekwa n’abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore no gufasha mu migendekere myiza y’isiganwa ry’amagare.”

Polisi y’u Rwanda yijeje kugeza ku baturarwanda amakuru mashya buri munsi, yerekeranye n’imihanda itazabasha kuba nyabagendwa by’igihe gito kubera isiganwa, binyuze ku mbuga zitandukanye za Polisi y’u Rwanda.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE