Tiwa Savage yasabye abahanzi gushishoza mu guhitamo ‘Labels’ zibafasha

Tiwa Savage yasabye abahanzi gushishoza mu guhitamo ‘Labels’ zibafasha

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage yasabye abahanzi gushishoza mu gihe bagiye guhitamo inzu zifasha abahanzi zizwi nka ‘Record Rabel’ kuko ngo iyo umuhanzi abarizwamo akenshi igira uruhare runini ku buzima bwo mu mutwe n’imibereho ye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Joey Akan ku mugoroba w’itariki 20 Kamena 2025, aho ahamya ko atari yarigeze gutekereza ku ruhare rw’inzu imutunganyiriza umuziki ku buzima bwo mu mutwe bw’abahanzi kugeza ubwo yavaga mu yo yabarizwagamo yitwa mavin Records. 

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko igihe yari muri Mavin Recrds yajyaga aganiriza Umuyobozi wayo Don Jazzy ndetse na bagenzi be bahabarizwaga, ariko ubu akaba atakigira ayo mahirwe mu nzu nshya y’umuziki abarizwamo. 

Yagize ati: “Aho wasinye ni ingenzi cyane kandi sinari narabisobanukiwe neza kugeza mvuye muri Mavin. Igihe cyose nagiraga ibimpungabanya cyangwa nibasiwe kuri murandasi, nirukiraga mu cyumba cya Don Jazzy, nkicara hasi cyangwa ku buriri hamwe n’abandi bahanzi ba Mavin tukabiganiraho. Byaba ngombwa nkaharara kandi tukabicanamo.”

Agaragaza ko byakabaye byiza mbere yo gusinyana na Lebel itari iyo mu gihugu cyawe ubanza gushishoza kuko akenshi usanga hari izidafata abahanzi nk’abantu ahubwo zibafata nk’imashini. 

Ati: “Ariko iyo uri muri label yo hanze y’Igihugu, ntibita cyane ku bibazo byawe bwite. Sinajya ku biro bya Mavin Records njyanywe no kurirayo gusa, iyo ngingo irahankumbuza, ni ingenzi ko abahanzi bamenya niba inzu y’umuziki bagiyemo ibitayeho nk’abantu cyangwa ibafata nk’imashini zo gushaka amafaranga gusa.”

Tiwa Savage yinjiye muri Mavin mu 2012 ayivamo mu 2019 ubwo yari asinye muri Universal Music Group. Nubwo yavuye muri Mavin, Tiwa Savage yakomeje kuvuga ko iyo label ikiri “umuryango” kuri we.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25