Tiwa Savage yahishuye uko gutwita umuhungu byamubabaje

Tiwa Savage yahishuye uko gutwita umuhungu byamubabaje

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yatangaje ko atigeze yishimira kubyara umuhungu we, ndetse ko yanarize igihe bamubwiraga ko azamubyara aho kuba umukobwa kuko ngo yakuze ari byo yifuza.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu kiganirio n’umunyamakuru ukorera kuri Youtube witwa Korty EO, Tiwa Savage aho yagaragaje ko kugirana umubano wihariye n’umuhungu byagiranye mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri kubera uko kuntu yiyumvaga.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri sinigeze ngirana umubano mwiza n’umuhungu wanjye. Nahoraga nifuza umukobwa. Igihe bambwiraga ko ari umuhungu, natangiye kurira.

Akomeza agaragaza intandaro yo kutishimira gutwita kwe, Savage yavuze ko byatangiriye ku ngaruka mbi byagize ku muziki we aho hari bimwe mu bigo byaseshe amasezerano bakoranaga mu bijyanye no kwamamaza.

Ati: “Akimara kuvuka yarariraga cyane, nanjye umubiri wanjye ntiwahise usubira uko wahoze.
Nagaragaraga nabi cyane. byari biteganyijwe ko ngomba kwamamaza Pepsi, ariko baranyirukanye.

Nahise numva ko uyu mwana w’umuhungu anyangirije ubuzima anadidinje iterambere ry’umuziki wanjye. gusa ubu, ni inshuti yanjye ya hafi cyane.”

Tiwa Savage avuga ko ahora atoza umuhungu we kubaha abagore n’abakobwa no kubafata neza, kubera imibabaro yanyuzemo no guhemukirwa kenshi n’abo bakundanye

Ati:“Buri gihe ndamubwira nti ‘mama wawe yarababaye cyane, ujye ufata umukobwa uwo ari we wese nk’umwamikazi. Ni inshingano ikomeye kuri njye kumurera akazavamo umugabo muzima kandi mwiza. Azakosa si intungane ariko ndifuza ko aba umuntu ugira ubugwaneza.”

Tiwa Savage yibarutse umuhungu we Jamil Balogun muri Nyakanga 2015, amubyarana n’uwahoze ari umugabo we witwa Tunji Balogun, bivuze ko muri Nyakanga 2025, uwo mwana yujuje imyaka 10.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25