Tiwa Savage na Yemi Alade biyunze nyuma y’imyaka irindwi barebana ay’ingwe

Tiwa Savage na Yemi Alade biyunze nyuma y’imyaka irindwi barebana ay’ingwe

Abahanzi b’ibyamamare muri Nigeria, Yemi Alade na Tiwa Savage, biyunze banahuza urugwiro nyuma y’imyaka irindwi barebana ay’ingwe, ibihe byaranzwe no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Intandaro y’ibi byose yatangiriye ku mbuga nkoranyambaga mu 2018, ubwo Yemi Alade yakoresheje amagambo akakaye anenga bamwe mu bahanzikazi bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza amabuno yabo bagamije gukurura abakunzi b’abandi.

Ubutumwa bwa Yemi bwaje nyuma y’amasaha make Tiwa Savage ashyize hanze amafoto agaragaza imiterere ye.

Mu kumusubiza, Tiwa yamuburiye amubwira ko adakwiye gutangiza intambara atazashobora kurangiza Ati: “Ntutangize intambara utazashobora kurangiza.”

Ku bw’amahirwe nyuma y’izo mvururu zose aba bombi bongeye guhurira i Lagos mu kiganiro cyiswe ‘The Price of Being Her’ cyabaye ku mugoroba w’itariki 20 Ugushyingo 2025 cyateguwe na kompanyi Entertainment Week Africa.

Muri icyo kiganiro Yemi Alade yitegereje Tiwa Savage mu maso amubwira amagambo akomeye yamushimishije akamutera amarangamutima.

Yagize ati: “Ndifuza ko umenya ko hari igihe nk’umugore uba ugomba kuba uwo uri we, ugakora ibyo wifuza, kuko uba uhagarariye abagore benshi. Komeza ube wowe kuko muri wowe harimo imbaraga nyinshi.”

Tiwa Savage, yakiriye neza ayo magambo yabwiwe na mugenzi we bari bamaze imyaka irindwi badacana uwaka aganzwa n’amarangamutima amarira y’ibyishimo ashoka ku matama nyuma bahita baririmbana nk’ikimenyetso cyo kwiyunga.

Ibi bibaye mu gihe Tiwa Savage agaragaje ko abahanzikazi bo muri Nigeria bahura n’imbogamizi yo guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yemi Alade wiyunze na Tiwa Savage aheruka mu Rwanda muri Nzeri 2025 agaragaza ko yishimiye cyane uko yakiriwe n’Ingagi zo mu birunga kandi yanyuzwe n’urugwiro yakiranywe.

Tiwa Savage yarenzwe n’amarangamutima nyuma yo kumva amagambo meza ya Alade
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42