Tiwa Savage yahishuye uko yatswe ruswa y’igitsina

Tiwa Savage yahishuye uko yatswe ruswa y’igitsina

Umuhanzikazi w’umunya Nigeria Tiwa Savage, yagaragaraje ruswa y’igitsinda nk’imbogamizi ikomeye ku bahanzikazi ibadindiriza ibikorwa by’umwihariko muri Nigeria, ahishura ko na we yayatswe abyanze abura akazi.

Ni ibintu bikunze kugarukwaho mu myidagaduro yo muri icyo gihugu haba mu bakinnyi ba Filime cyangwa abanyamuziki n’ahandi.

Ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru kitwa Entertainment Week Africa, Savage yagaragaje ko hari amahirwe aherutse gutakaza yo gukorana n’imwe muri  kompanyi kubera gusabwa kuryamana n’umuyobozi wayo we akabyanga.

Yagize ati: “Bambwiye ko niba ntagiye kubonana n’umuyobozi ‘Chairman’ ubwe ntazashyirwa ku rutonde rw’abazaririmba, kandi ko ntasinya amasezerano nk’umuhanzi uzakorana na bo, kuko nanze kujyana i Dubai n’umugabo uri mu buyobozi bw’iyo kompanyi twagombaga gukorana.”

Savage avuga ko yababajwe n’uko impano n’ubushobozi bye byateshejwe agaciro ahubwo bakabona ko umubiri we ari we ukwiye kumuhesha byose.

Ati: “Nagowe no kumva uburyo umubiri wanjye ari wo wagaragaraga cyane mbere yo kwizera impano n’ubushobozi bw’ibindimo ari na byo byari bikenewe birababaza cyane.”

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi agaragaraje ko muri Nigeria abahanzikazi bahura n’icyo kibazo ku buryo mu Ukwakira 2024, yigeze kuvuga ko mu muziki wa Nigeria hari abantu bakora ibyaha bisa neza nk’ibyo P’Diddy akurikiranyweho birimo ihohotera rishingiye ku gitsina.

Tiwa Savage avuga ko agorwa no kumva uko umubiri we ugaragara kurusha impano ye
Kwanga kuryamana n’umuyobozi wa kompanyi byatumye Savage atakaza amahirwe yo gukorana na yo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10