Theo Bosebabireba yatanze ibyishimo mu ‘Inzu y’ibitabo Summit’

Theo Bosebabireba yatanze ibyishimo mu ‘Inzu y’ibitabo Summit’

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Théogène uri mu bafite indirimbo zakunzwe yashimishije abitabiriye igitaramo ‘Inzu y’ibitabo Summit’ aho yisanze mu birere ateruwe n’abakunzi be.

Ni ibyabaye mu ijoro ryo ku wa 07 Ukuboza 2025, mu gitaramo gihuza kuvoma ubumenyi no kwidagadura.

Ubwo yari ku rubyiniro yaririmbye indirimbo zitandukanye ze zashyize abantu mu byishimo ageze ku yo bita ‘Ibigeragezo’ abitabiriye baramuterura bamushyira mu birere ari nako babyina.

Dashim yabwiye Imvaho Nshya ko Theo Bosebabireba yatumiwe hagamijwe gushimangira insanganyamatsiko y’umunsi yagiraga iti ‘Ibigeragezo si karande’.

Yagize ati: “Theo Bosebabireba ni igisobanuro cy’iyo nsanganyamatsiko yaba mu bihangano bye ndetse no mu mibereho ye.”

Yunzemo ati: “Hari ubwo umuntu anyura mu bikomeye bikamutera guhora yitekerezaho bikaba byamuca intege zo gutekereza ku iterambere ariko twifuje ko umuntu yarwana na buri kintu kugeza ageze ku iterambere.”

Uretse kuba Theo yatanze ibyishimo hanatanzwe ibihembo mu gace ka ‘Inzu y’ibitabo Awards 2025’ aho hahembwemo ibyiciro bigera muri bine birimo.

Icyiciro cy’Umwanditsi mwiza w’umwaka ni Dr. Rusa Bagirishya.

Umwanditsi w’ibitabo byubaka roho mu myizerere (Best Spiritual Growth Author) cyahawe Dr. Hakizimana Nicodème.

Mu gihe igitabo cyahawe Inzu ifasha abanditsi gucapa ibitabo (Best Publishing House) cyahawe Manifer Printing House.

Abategura Inzu y’ibitabo summit bavuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ibihembo ku byiciro 12 ariko mu mwaka utaha bazajya babitanga ku cyiciro kimwe kimwe.

Inzu y’ibitabo Summit ni igitaramo cyabaye ku nshuro ya gatanu.

Dashim avuga ko icyo gitaramo cyateguwe kugira ngo imyidagaduro yivange no gushaka ubumenyi
Dr Rusa Bagirishya yahawe igihembo cy’umwanditsi w’Umwaka agishyikirizwa na Theo Bosebabireba
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25