The Ben yashyize hanze indirimbo igaragaramo umugore we

The Ben yashyize hanze indirimbo igaragaramo umugore we

Nyuma y’amasaha make The Ben asabye ndetse anakwa, Uwicyeza Pamella, kuri uyu wa Gatandatu, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’ inagaragaramo uyu mugore we.

‘Ni forever’ isohotse nyuma y’umwaka urenga The Ben yishyuzwa indirimbo nshya, cyane ko yari amaze umwaka adasohora indirimbo.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Kozze ubarizwa muri Country Records, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Ni indirimbo y’urukundo uyu muhanzi aba abwira umukunzi we ko amukunda kugeza ku mwuka we wa nyuma, atazigera amuca inyuma.

‘Ni Forever’ ni indirimbo nshya ya The Ben igiye hanze nyuma y’umwaka urenze adasohora indirimbo kuko yaherukaga gushyira hanze ‘Why’ yakoranye na Diamond mu 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10