The Ben yashyize hanze indirimbo igaragaramo umugore we

The Ben yashyize hanze indirimbo igaragaramo umugore we

Nyuma y’amasaha make The Ben asabye ndetse anakwa, Uwicyeza Pamella, kuri uyu wa Gatandatu, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’ inagaragaramo uyu mugore we.

‘Ni forever’ isohotse nyuma y’umwaka urenga The Ben yishyuzwa indirimbo nshya, cyane ko yari amaze umwaka adasohora indirimbo.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Kozze ubarizwa muri Country Records, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Ni indirimbo y’urukundo uyu muhanzi aba abwira umukunzi we ko amukunda kugeza ku mwuka we wa nyuma, atazigera amuca inyuma.

‘Ni Forever’ ni indirimbo nshya ya The Ben igiye hanze nyuma y’umwaka urenze adasohora indirimbo kuko yaherukaga gushyira hanze ‘Why’ yakoranye na Diamond mu 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25