The Ben yakeje Diamond Platinumz 

The Ben yakeje Diamond Platinumz 

Umuhanzi nyarwanda uri mu bakunzwe Umugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakeje mukunzi we Diamond Platumz akaba n’inshuti ye y’akadasohoka, amwita umwarimu we ku bw’igikorwa yakoze cyo kwegera umukecuru ukennye akamuha impano y’amafaranga ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Mu mashusho yafashwe tariki 14 Gashyantare 2026, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, ku mbuga nkoranyambaga za Diamond Platinumz, uwo muhanzi yagaragaraga aha impano y’Amashiringi abatandukanye, nubwo atigeze yifuza kugaragaza umubare wayo.

Muri ayo mashusho Diamond Platinumz yagize ati: “Uyu munsi ni Saint Valentin, ni umunsi wahariwe abakundana. Nahisemo ko uyu munsi utagarukira mu muryango wanjye gusa ahubwo nkajya gushaka abandi bakeneye ubufasha, tugatuma baryoherwa n’umunsi kandi biyumve nk’abakunzwe.”

Ni amashusho yakoze benshi ku mutima barimo na The Ben basanzwe bafitanye umubano, nta gutinda amwereka ko amufata nk’umwarimu we.

Yanditse ati: “Nigiye ku mwami ubwe komeza utwerekere muvandimwe wanjye,iki ni igikorwa cyiza cyane, binkoze ku mutima cyane.”

Diamond yagaragaye avuga ko mu by’ukuri abo agiye gusangira na bo umunsi atabazi ariko kandi ari bugende agera ku bo abona babikwiye, yagaragaye agera mu isoko ahakorera abagore benshi n’abagabo bose akabaha ako gakarito.

Ni agakarito gato kari mu ibara ry’umutuku bumvikana bishimye baririba zimwe mu ndirimbo ze abandi bamushimira harimo n’abakoreshaga ikinyarwanda bati: “Murakoze.” Na we akabasubiza ati mugire umunsi mwiza w’abakundana (Happy Valentine’s Day).

The Ben ashimiye Diamond Platinumz mu gihe ari muri Uganda aho yari yajyanye n’umugore we Uwicyeza Pamella mu gitaramo yaririmbyemo cyo kwizihiza uwo munsi ibihe na byo yagaragaje ko byamunyuze cyane dore ko amatike yashyize mbere y’uko umunsi nyirizina w’igitaramo ugera. 

Ni mu gihe kandi Bruce Melodie na we ari muri Uganda mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Pom Pom’ yafatanyije n’abarimo Diamond Platinumz.

The Ben yashimiye Diamond Platinumz avuga ko igikorwa yakoze cyo gutera inkunga abakene, cyamukoze ku mutima
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25