The Ben na Bruce Melodie mu bahataniye ibihembo bya EAEA

The Ben na Bruce Melodie mu bahataniye ibihembo bya EAEA

Abahanzi nyarwanda batatu barimo The Ben, Bruce Melodie na Element Eleeeh mu batoranyijwe bazahatanira ibihembo bya East Africa Entertainment Awards bihatanirwa n’ibyamamare bitandukanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA), ni ibihembo bihabwa abanyamuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu gushyigikira iterambere ryabo ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Babicishije mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo abategura irushanwa rya EAEA bagaragaje urutonde rw’abatoranyijwe bazahatana mu 2026.

The Ben ahatanye mu byiciro bigera muri bitanu harimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Karere, Umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka, Umuhanzi mwiza uririmba mu buryo bwa Live mu Karere, igihembo cy’Indirimbo iri mu njyana ya Afro-Rap (Indabo zanjye) hamwe n’igihemo cy’umuhanzi ukundwa n’abaturage mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Bruce Melodie we ahatanye mu byiciro bine bitandukanye birimo icy’indirimbo ifite amashusho meza (Pom Pom), indirimbo yakunzwe ku rwego mpuzamahanga yakoze n’umuhanzi wo mu Karere (Beauty on Fire) n’igihembo cya Best Alternative-fusion hit (Munyakazi).

Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh we ahatanye mu byiciro bitanu harimo n’icyo ahatanyemo na Bruce Melodie cy’Indirimbo y’Umwaka nziza yahuriweho n’abahanzi batandukanye (Hit Collaboration of the year) aho yashyizemo indirimbo Njozi yafatanyije na Marioo).

Mu bindi bihembo Element ahatanyemo harimo icya Hit maker audio producer of the year, Overall hit song of the year mu Karere (Tombe), Music Video of the year, Best Alternative-fusion hit (Maaso).

Ni ibihembo bitangwa buri mwaka aho mu 2025, mu Banyarwanda bitabiriye ibyo bihembo byegukanywe n’abarimo Muyoboke Alex, Noopja, Aliah Cool, Chriss Eazy, Israel Mbonyi n’abandi.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’iryo rushanwa ntiburatangaza itariki n’aho ibirori byo gutanga ibyo bihembo bizabera.

Element Eleeeh ahataniye ibihembo bitangwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25