Tennis: Ikipe y’u Rwanda iratangira “BJK Cup 2023” ikina na Mozambique

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri  uyu wa Mbere taliki 05 Kamena 2023 ni bwo hatangira irushanwa ry’umukino wa Tennis  rihuza amakipe y’ibihugu mu bagore  “Billie Jean King Cup 2023”.

Iri rushanwa rizasozwa taliki 10 Kamena 2023  ryitabiriwe n’amakipe 11 yo muri Afurika ari mu itsinda rya 4 “Africa Group IV”. Aya makipe yagabanyijwe mu matsinda abiri aho itsinda A rigizwe n’u Rwanda, Mozambique, Ethiopia, Tanzania na Angola naho  itsinda B ririmo Congo Brazzaville, Cameroun, Lesotho, RDC, Madagascar na Senegal.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, ikipe y’u Rwanda irakina na Mozambique guhera saa yine (10h00).

Undi mukino wo mu itsinda A, ikipe ya Ethiopia irakina na Angola.

Mu itsinda B, ikipe ya Lesotho irakina na RDC, Cameroun ikine na Madagascar naho Congo Brazzaville ikine na Senegal.

Iyi mikino yose irabera ku  bibuga byo muri IPRC Kigali Kicukiro.

Abakinnyi ikipe y’u Rwanda izifashisha

Abakinnyi 5 ikipe y’u Rwanda  izifashisha muri iri rushanwa ni Tuyisenge Olive, Umumararungu Gisele, Tuyishime Sonia, Mutuyimana Chantal na Ndahunga Gisubizo Grace. Umutoza ni Bimenyimana Eric.

Ikipe y’u Rwanda ubwo yaherukaga kwitabira iri rushanwa muri 2021 yakinnye mu itsinda rya 3 “Europe/Africa Zone Group III”. Iri rushanwa ryabereye muri Lithuania muri Kamena 2021 ryari ryitabiriwe n’amakipe 21 yo ku mugabane w’u Burayi n’Afurika maze ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa 18.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 5, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE