Tanzania: Umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan yitabye Imana

Tanzania: Umugabo wa Perezida Samia Suluhu Hassan yitabye Imana

Hafidh Ameir Hassan, Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yishwe n’indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Emilio Mzena biherereye muri Zanzibar.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2026.

Yagize ati: “Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan.”

Ndejembi yihanganishije Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we, abavandimwe n’inshuti, n’Abanya-Tanzania muri rusange nyuma y’uru rupfu, avuga ko  imyiteguro yo gushyingura Hafidh Ameir Hassan iri gukorerwa i Kizimkazi, muri Zanzibar.

BBC yatangaje ko abaturage ba Tanzania batangiye kumwunamira, mu gihe abayobozi   hirya no hino muri Afurika batangiye gutanga ubutumwa bukomeza Perezida Suluhu.

Perezida wa Kenya, William Ruto, mu butumwa bwo kwihanganisha mugenzi we  yavuze ko  yababajwe n’inkuru  y’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, yihanganisha  Perezida Samia n’Abanya-Tanzania bose, agaragaza ko Kenya yifatanyije na bo mu bihe bitoroshye.

Ati: “Perezida Samia yatakaje umufasha, abana babuze umubyeyi bakundaga. Kenya yifatanyije n’abavandimwe ba Tanzania muri ibi bihe by’akababaro. Imana Ishobora byose ihumurize Perezida Samia n’umuryango we, ibahe imbaraga muri ibi bihe bikomeye, kandi Hafidh Ameir Hassan agire iruhuko ridashira.”

Hafidh Ameir Hassan wakoraga ubuhinzi muri Tanzania, yashakanye na Samia Hassan mu 1978, babyarana abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Nyakwigendera Hafidh Ameir Hassan  yakundaga kubaho mu buzima butuje kandi akirinda kugaragara cyane mu ruhame, ndetse kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida, we n’umugabo we ntibakunze kugaragara mu ruhame  haba  mu mafoto cyangwa mu bindi bikorwa bya Leta.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48