Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage basaga 500

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage basaga 500

Amatsinda y’Ingabo z’u Rwanda  na Polisi boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) yahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga 500 mu Mudugudu wa Amadi uri mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Juba. 

Ayo matsinda ni batayo ya Rwanbatt3, Rwanbatt1, Itsinda ry’Ingabo zirwanira mu kirere ndetse n’itsinda rya Polisi y’u Rwanda (RWAFPU) yafastanyije n’Umuryango Society for Family Health ishami ry’u Rwanda (SFH-Rwanda).

Ni igikorwa cyari kigamije kurushaho kubungabunga amagara no kunoza imibereho  myiza y’abaturage, bahabwa serivisi z’ubuvuzi zikenewe na benshi muri sosiyete babamo. 

Icyo gikorwa cyo kwegera abaturage cyaranzwe no gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye. 

Mu ndwara basuzumye bakanavurwa harimo na malaria ikunze kwibasira abatagira ingano muri icyo Gihugu. 

Uretse ubuvuzi rusange, abaganga banafashe ibipimo by’indwara ya Hepatite, basuzuma ndetse banavura amaso, batanga n’ubufasha ku bafite ibibazo by’amaso binyuranye. 

Col Leodomir Uwizeyimana, Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt3 wari ubagarariye abayobozi b’Ingabo na Polisi boherejwe mu Butumwa bwa UNMISS, yashimye umwuka w’ubufatanye urangwa hagati y’aboherejwe muri ubwo butumwa bw’amahoro n’abaturage bashinzwe kurinda. 

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo kwegera abaturage gishimangira ukwiyemeza kwacu kutagarukira gusa ku mahoro n’umutekano ahubwo kugera no ku mibereho myiza y’abaturage dushinzwe kurinda. Ubuzima buzira umuze ni umusingi w’amahoro arambye.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Amadi, Laat Gatluak, yashimye umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’abaturage, ingabo na Polisi boherejwe n’u Rwanda  bashyigikira serivisi zitandukanye zigamije iterambere. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22