Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda basuwe n’ubuyobozi bwa UNMISS

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda basuwe n’ubuyobozi bwa UNMISS

Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo Brig. Gen. Mutasem Almajal kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  muri Sudani y’Epfo bari i Malakal mu Ntara ya Upper Nile abashimira umuhate n’ubunyamwuga aho bari mu mirimo yo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Dr. Mutasem yakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari muri iyi Ntara Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba, amusobanurira ibijyanye n’inshingano bakora.

Uyu muyobozi yanasuye inkambi ya Malakal ibamo abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, iyi nkambi ikaba irindwa n’abapolisi ndetse n’ingabo z’u Rwanda. Yabashimiye uburyo babungabunga amahoro y’abatatanyijwe n’intambara abashishikariza gukorana neza n’abandi bapolisi bari mu butumwa bwihariye muri iki gihugu (IPOs).

Yagize ati: “Mukomeze kurangwa n’umurava wanyu kugira ngo musigasire isura ya Polisi y’u Rwanda yubatse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Mukorane bya hafi n’abapolisi b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bwihariye kugira ngo mwese musohoze neza inshingano zanyu.”

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigizwe n’abapolisi 240, ni rimwe mu matsinda abiri ya Polisi y’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’ibibumbye muri Sudani y’Epfo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25