Sudani: Yategetse abadipolomate  ba Tchad kubavira mu gihugu

Sudani: Yategetse abadipolomate  ba Tchad kubavira mu gihugu

Kuri uyu wa 17 Ukuboza, Ibiro Ntaramakuru by’igihugu cya Sudani byatangaje ko Sudani yategetse abadipolomate batatu baturutse muri Tchad kuva mu gihugu cyabo mu gihe kitarenze amasaha 72.

Reuters yanditse ko iki cyemezo cya Sudani kije gikurikira ibyo Tchad yakoreye   abadipolomate bane ba Sudani batakiriwe neza ubwo bari kuri Ambasade ya Sudani yo mu murwa mukuru N’Djamena.

Tchad yavuze ko icyemezo cyayo cyatewe n’icyo yise amagambo akomeye y’abayobozi ba Sudani bashinje Tchad bayishinja uruhare mu ntambara n’amakimbirane byo muri Sudani.

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Abimukira uvuga ko kuva intambara yatangira mu mezi arindwi ashize hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo RSF, impunzi zirenga 540.000 zimaze kwambuka  ziva muri Sudani zerekeza muri Tchad.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22