Sudani: Inyeshyamba zigaruriye Umujyi w’Intara ya Al Gezia

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 20, 2023
  • Hashize amezi 2
Image

Umujyi wa Wad Madani, Umurwa Mukuru w’Intara ya Al Gezia ya Kabiri y’ingenzi cyane, ubu biravugwa ko wigaruriwe n’umutwe w’ingabo za Rapid Support Forces – RSF, ibigaragaza ko umwuka urushaho kuba mubi cyane mu ntambara imaze amezi umunani muri iki gihugu.

Umutwe wa RSF urigamba ko wigaruriye uwo murwa mukuru n’ibirindiro by’ingabo, ibyakuye abantu benshi mu byabo muri Al Gezia yafatwaga nk’Akarere gatekanye kandi k’ingenzi.

Iyi ntambara ahanini yagize ingaruka ku murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, intara ya Darfur, n’ibice by’Akarere ka Kordofan.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Khartoum ku wa Mbere, yashimangiye ko “nta gisubizo cya gisirikare cyemewe mu gukemura aya makimbirane”, ko “inzira yonyine irambye ari iyemera ko ahazaza ha Sudani mu bya politiki hari mu maboko y’abanya Sudani b’abasivili.”

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, Ambasade y’Amerika yavuze ko “imitwe ya SAF na RSF igomba guhagarika imirwano muri Sudani, ikubahiriza inshingano zayo zikubiye mu mategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi, ikubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi ikareka ubutabazi bukagera nta nkomyi ku baturage ba Sudani babukeneye cyane”.

Imiryango itanga imfashanyo ndetse na Loni bamaganye uburyo ibibazo bikeneye inkunga y’ubutabazi bikomeza kwiyongera muri Sudani, aho abagera kuri miliyoni esheshatu bavanywe mu byabo ndetse abarenga ibihumbi 12 bakaba bamaze gupfa kuva mu kwa Kane uyu mwaka.

Umuryango Nterankunga w’Abanyanoruveje, NRC, utangaza ko abasivili barenga ibihumbi 300 muri Leta ya Al Gezia bataye ingo zabo kuva imirwano ishyamiranyije umutwe wa SAF na RSF muri iyo Leta yadutse kuwa Gatanu ushize.

Imiryango itanga imfashanyo ndetse n’abaturage benshi bamaze kuva mu Mujyi wa Wad Madani bahungira muri Leta zituranye na wo.

Mathilde Vu, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi mu muryango NRC, yahamagariye impande zihanganye muri Sudani gushyira imbere umutekano w’abasivili, zikabareka bagahunga nta kibi kibabayeho.

Yongeye kandi guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera umuhate mu bikorwa by’ubutabazi no kotsa igitutu impande zihanganye ngo zihagarike imirwano.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 20, 2023
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE