Somalia: Abagabye igitero kuri gereza y’urwego rw’ubutasi bishwe

Somalia: Abagabye igitero kuri gereza y’urwego rw’ubutasi bishwe

Guverinoma ya Somalia yatangaje ko yamaze kwica abantu barindwi bo mu mutwe w’intagondwa wa al-Shabab nyuma yuko bagabye igitero cyakanze benshi kuri gereza ikomeye y’Urwego rw’Ubutasi iri mu murwa Mukuru Mogadishu.

Ikinyamakuru cya Leta ya Somalia, Sonna Live, kuri iki Cyumweru cyatangaje ko abo barwanyi ba al-Shabab bari biyambitse imyenda gisirikare ngo babone uko binjira  muri gereza bituma habaho imirwano yaguyemo abasirikare b’Igihugu benshi nubwo imibare yabo itatangajwe.

Ku mugoroba wo ku wa 04 Ukwakira, ni bwo abantu bumvise ibiturika n’urusaku rw’amasasu biturutse muri gereza isanzwe ifungirwamo abarwanyi ba al-Shabab ya Godka Jilicow, iri i Mogadishu.

Mu itangazo al-Shabab yashyize hanze, yavuze ko yafunguye imfungwa zose z’Abayisilamu zari zifungiye muri iyo gereza, ndetse ivuga ko yishe benshi mu bacungagereza.

Gusa Guverinoma yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mirwano ivuga ko ari intwari zatangiye Igihugu.

Gereza ya Godka Jilicow iherereye hafi y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cya Somalia hagati mu mujyi wa Mogadishu, ikaba igenzurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISA), ndetse ifungirwamo abarwanyi ba al-Shabab n’abandi bantu bakomeye mu gihugu.

Icyo gitero cyafashwe nk’igihombo gikomeye kuri NISA gishobora gutera ibibazo byinshi by’umutekano mu gihugu.

Umutwe wa al-Shabab ufitanye isano n’umutwe wa al-Qaeda, ukaba umaze hafi imyaka 20 mu ntambara n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byose bigamije guhirika Guverinoma ya Somalia.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  2. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  3. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27
  4. Kirehe: Inzu 53 z’abaturage n’amashuri 7 byangijwe n’ibiza 7 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22