Slovakia: Minisitiri w’Intebe yagabweho igitero akomeretswa bikomeye

Slovakia: Minisitiri w’Intebe yagabweho igitero akomeretswa bikomeye

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, yakomeretse bikomeye ndetse ajyanwa mu bitaro nyuma yo kuraswaho mu gitero cyagabwe ubwo yari mu nama yamuhuje n’abamushyigikiye mu Mujyi wa Handlova.

Ibitangazamakuru byo muri Slovakia byatangaje ko Robert Fico yarashwe arakomereka, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, nyuma yo kuva mu nama ya Guverinoma.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwa Facebook no ku rubuga rw’ishyaka ayobora, byahishuwe ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bagerageje kumwambura ubuzima.

Ati: “Yarashwe inshuro nyinshi, ubu ngubu ararembye cyane ubu, mu masha ari mbere baratangaza uko ubuzima bwe buhagaze.”

Bivugwa ko amasasu menshi yayarahswe mu mutwe ari na yo mpamvu bivugwa ko arembye ku buryo bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo ubuzima bwe butabarwe.

Perezida wa Slovakia Zuzana Caputova, yamaganye igitero cy’ubugome kandi yifuriza gukira neza Robert Fico wabaye Minisitiri w’Intebe  guhera mu mwaka ushize wa 2023.

Robert Fico ashinjwa kuba atarashyize imbaraga mu gukomeza gufasha Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14