Sitting Volleyball: U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 7 mu gikombe cy’Isi

Sitting Volleyball: U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 7 mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball yatsinze iya Misiri amaseti 3-0 isoza imikino y’Igikombe cy’Isi yegukanye umwanya wa karindwi.

Ni mu mukino wo guhatanira umwanya wa karindwi wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2023, i Cairo mu Misiri aho iyi mikino yabereye.

Uyu mukino warangiye u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Misiri amaseti 3-0 (25-16, 25-17, 25-14), bityo rusoza Igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa karindwi.

Muri rusange iyi kipe yakinnye imikino irindwi, itsindamo itatu irimo ibiri ya Misiri ndetse na Mongolia. Yatsinzwe imikino ine irimo iy’u Bushinwa, u Budage, Ukraine na Brésil.

Ni ku nshuro ya gatatu, u Rwanda rwari rwitabiriye Igikombe cy’Isi mu bagore aho inshuro ya mbere hari mu 2018.

Mu bagabo, u Rwanda rwasoje ruri ku mwanya cyenda ruzamukaho imyanya ine kuko ubuheruka rwari rwasoreje ku mwanya wa 13.

Mu mikino itandatu bakinnye batsinzemo ibiri batsindwa ine.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42