Sitting Volleyball: U Rwanda rwabuze itike y’imikino pParalempike 2024 mu bagabo

Sitting Volleyball: U Rwanda rwabuze itike y’imikino pParalempike 2024 mu bagabo

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo mu mukino wa Sitting Volleyball yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa Shampiyona nyafurika ibura amahirwe yo gukina Imikino Paralempike ya Paris 2024 nyuma yo gutsindwa na Maroc amaseti 3-2.

Ku mukino wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, i Lagos muri Nigeria aho iri rushanwa ririmo kubera, u Rwanda rwasabwaga gutsinda Maroc byahuriye muri 1/2, rukazahatanira umwanya wa mbere uzatanga itike y’Imikino Paralempike izabera i Paris hagati ya Kanama na Nzeri 2024.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza umukino, nubwo itorohewe na Maroc yayihindukanye kuko umukino warangiye itsinzwe amaseti 3-2 (25-23, 21-25, 25-19, 22-25, 10-15).

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr Mosaad Elaiuty, yavuze ko ari ubwa mbere abonye imisifurire imeze nk’iyaranze uyu mukino, ashinja abasifuzi guha Maroc intsinzi.

Ati: “Ndisegura kuko tutatsinze ariko nanone ntabwo twakinaga Volleyball. Abasifuzi bahaye umukino Maroc. Batanze amanota menshi adakwiye kandi yahinduye umusaruro w’umukino. Ni ubwa mbere mbibonye mu buzima bwanjye.”

Nyuma yo gutsindwa, u Rwanda rurahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare, aho saa Cyenda rwisobanura na Algeria yatsinzwe na Misiri.

Amahirwe yo kuba u Rwanda rwagaragara mu mikino Paralempike ya Paris 2024 asigaye mu bagore aho Ikipe y’Igihugu ikina umukino wa nyuma ihuramo na Kenya guhera saa kumi n’Imwe z’umugoroba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49