Sitting Volleyball: Shampiyona irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Sitting Volleyball: Shampiyona irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 13 n’iya 14 Mutarama 2024, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera hazakinirwa imikino y’Umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya Sitting Volleyball mu Bagabo n’Abagore.

Mu makipe yitezwe mu Bagabo harimo Gasabo, Gisagara na Musanze, zose zitwaye neza zitsinda imikino yose zakinnye ku munsi wa kabiri.

Mu Bagore, amakipe yari yitwaye neza ni Bugesera, Gicumbi na Musanze.

Iyi mikino ni yo izasiga hamenyekanye amakipe azakina umunsi wa nyuma uteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka.

Byitezwe ko iyi mikino ya Shampiyona izaba umwanya mwiza wo kwitegura neza itike yo gushaka imikino Paralempike ya 2024 ku bakinnyi basanzwe bakinira Ikipe y’Igihugu.

Mu mikino Nyafurika izabera muri Nigeria kuva tariki ya 29 Mutarama kugeza ku wa 3 Gashyantare, Ikipe y’u Rwanda y’abagabo iri mu Itsinda B hamwe na Zimbabwe, Algeria na Libya.

Mu bagore hazakina ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Zimbabwe na Nigeria.

Umwaka w’imikino ushize warangiye Ikipe y’Akarere ka Bugesera mu bagore ari yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball itsinze iy’Akarere ka Nyarugenge amaseti 3-0 (25-14, 25-22, 25-22).

Mu bagabo, igikombe cyegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Gasabo (Intwari) itsinze iy’Akarere ka Gisagara amaseti 3-0 (26-24, 25-19,25-16).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39