Sierra Leone: Koroma arashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Sierra Leone: Koroma arashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Uwahoze ari Perezida Ernest Bai Koroma arashinjwa icyaha cy’ubuhemu n’ibindi byaha kubera uruhare akekwaho birimo ibyo abayobozi bise gushaka guhirika ubutegetsi ku ya 26 Ugushyingo 2023.

Koroma wayoboye Sierra Leone kuva 2007 kugeza 2018, yari yarabibajijweho mbere, icyo gihe abayobozi bavugaga ko ari we ukekwaho icyaha cyo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

France 24 yatangaje ko mu itangazo ryo ku wa 03 Mutarama 2024, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’itangazamakuru Chernor Bah ryagize riti: “Uwahoze ari perezida akurikiranyweho ibyaha bine birimo ubugambanyi, kurwanya ubutegetsi, ndetse n’ibindi bibiri.”

Ku wa Kabiri, Sierra Leone yashinje abantu 12 icyaha cyo kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi, barimo Amadu Koita wahoze ari umusirikare akaba n’umurinzi wa Koroma.

Koita wakurikiranywe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yanenze Guverinoma ya Perezida Julius Maada Bio uriho ubu.

Ku ya 26 Ugushyingo 2023, abitwaje intwaro bateye ibirindiro bibiri bya gisirikare, gereza ebyiri na sitasiyo ebyiri za polisi.

Abantu 21 barishwe ndetse imfungwa zibarirwa mu magana ziratoroka ibyagereranyijwe no kugerageza guhirika ubutegetsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22