Shakib aricuza ku magambo yavuze asebya Zari

Shakib aricuza ku magambo yavuze asebya Zari

Shakib Lutaya aricuza kubera amagambo akaze yavuze asebya umugore we Zari Hassan, nyuma yo kubona ikiganiro Zari yakoze ku rubuga rwe rwa Instagram ( Live). 

Mu kiganiro Zari yari yakoze cyagarukaga ku magambo yagaragazaga ko ari we utunze urugo, ko na Shakib arurimo atarukwiye, kandi nta n’undi mugore azabona nka we, kuko abandi bazakenera ko abitaho aho kumwitaho.

Shakibu na we ntiyazuyaje yahise avuga amagambo atari meza ndetse asebya Zari, ari na cyo kugeza ubu yicuza akavuga ko yabivugishijwe n’uburakari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Shakib yagize ati: “Ntabwo nasohoye amajwi ahubwo nahamagawe kuri telefone n’inshuti maze kureba ikiganiro cya Zari (Live), amvugisha mfite uburakari ariko ntazi ko arimo kumfata amajwi.” 

Yongeraho ati: “Tukimara kugirana ikibazo nta nshuti nari mfite zinkomeza, ahubwo naribasiwe, hanavugwa ko ari we wari untunze, ibintu byari bikomeje kumbabaza, mu by’ukuri ibyo nari maze kubona avuga muri icyo kiganiro byari binshegeshe. Hanyuma uwo ampamagaye navuze amagambo menshi ajyanye n’uburakari, ibintu bitari bikwiye na gato, iyo mbimenya hari ibyo ntari kwemera kuvugaho.”

Ibi bije bikurikira ikiganiro Zari aherutse kugirana n’itangazamakuru muri Uganda, akavuga ko yicuza ku byo yavugiye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko abisabye imbabazi kuko yari adasobanukiwe ko iby’urugo rwe atari akwiriye kubijyana ku mbuga nkoranyambaga, anashimangira ko kimwe mu byamugenzaga muri icyo gihugu ari ukwiyunga n’umugabo we Shakib.

Umubano wa Zari n’umugabo we Shakib wajemo agatotsi tariki 7 Kamena 2024, ubwo Diamond Platinumz yagaragaraga mu rugo rwa Zari Hassan muri Afurika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’umwana wabo w’umukobwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Mugiraneza Adonie

Heheheheee…!! ibibintu biranshekeje Ngewe ibibintu bya Zari na Shakibu mbifata nkurwenya nukugirango batwisekereze.

Zidani

Ibibintu bya Zari na Shakibu nabivuyemo kuko mbifata nkurwenya nukugirango bashimishe ababakurikirana kumbuga nkoranya mbagazabo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48