Senegal: Ousmane Sonko yafunguwe anasabirwa gusubizwa ku rutonde rw’abazatorwa

Senegal: Ousmane Sonko yafunguwe anasabirwa gusubizwa ku rutonde rw’abazatorwa

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Senegal yategetse ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko wari ufunzwe asubizwa ku rutonde rw’abakandida bahatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Sonko yakuwe ku rutonde rw’abahatanira umwanya wa Perezida muri Senegal nyuma yo gukatirwa n’urukiko muri Kamena, igifungo cy’imyaka ibiri azira gushaka guhohotera umusore ukiri muto amusaba ruswa.

Mu gutegeka ko Sonko asubizwa mu kazi, umucamanza mu murwa mukuru Dakar yemeje icyemezo cyo mu Kwakira cy’urukiko rwa Ziguinchor, umujyi uherereye mu majyepfo, aho Sonko yari umuyobozi.

Mu kwezi gushize, Urukiko Rukuru rw’Afurika y’iburengerazuba rwamaganye icyo cyemezo rwemeza ko urubanza rwa Sonko rugomba gusubira mu rukiko rwa Dakar.

Umwe mu bamwunganira, Cire Cledor Ly, yavuze ko Leta ishobora kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ariko bitahagarika icyemezo cyo kuri uyu Kane.

Ku ya 1 Kamena, Sonko w’imyaka 49 yahamijwe icyaha adahari kubera icyaha cya ruswa yashinjwaga maze akatirwa imyaka ibiri y’igifungo.

Ariko we yamaganye uwo mugambi awufata nko gushaka kumukura ku rutonde rw’abakandida mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.

Mu mpera za Nyakanga, yatawe muri yombi ashinjwa ibindi byaha birimo guteza imvururu, gufatanya n’umutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13