Senegal: Habaye imyigaragambyo ikaze y’abamagana gutinda kw’amatora

Senegal: Habaye imyigaragambyo ikaze y’abamagana gutinda kw’amatora

Abaturage ba Senegal bigabije imihanda yo mu Mujyi wa Dakar bamagana gutinda kw’amatora ya Perezida muri iki gihugu.

Polisi ya Senegal yakoresheje ibyuka biryana mu maso irwanya imyigaragambyo y’abaturage kubera gutinda kw’amatora gusa ntibyabaciye intege bakomeje kwigaragambya.

Reuters yatangaje ko abashinzwe umutekano muri Senegali bakoresheje ibyuka biryana mu maso, bata muri yombi abantu benshi mu gihe iyo myigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru Dakar kuri iki cyumweru, yamagana isubikwa ry’amatora ya Perezida yo ku ya 25 Gashyantare.

Ku wa Gatandatu, Perezida Macky Sall yatangaje ko amatora azatinda kandi   hataramenyekana igihe azabera, kubera impaka zishingiye ku bakandida.

Abigaragambya bafunze imihanda, bahagarika imodoka ahantu hatandukanye muri Dakar, ndetse banashyira bariyeri z’amapine yaka umuriro mu mihanda.

Nyuma yuko abashinzwe umutekano barashe ibyuka biryana mu maso ndetse nabandi bagafungwa, abagera kuri  200 basubiye mu mihanda bongera kwigaragambya. 

Naho abakandida babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi, umwe witwa Daouda Ndiaye yavuze ko yatewe n’abapolisi mu rugo rwe,mu gihe undi ngo yaba yafunzwe n’inzego z’umutekano nkuko Reuters ibitangaza.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Aminata Toure, yavuze ko yafunzwe akajyanwa kuri Sitasiyo ya polisi i Dakar akimara kuva mu modoka ye.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, hateganijwe indi myigaragambyo imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47