Senegal: Abadepite mu mpaka ku isubika ry’amatora ryateje imyigaragambyo

Senegal: Abadepite mu mpaka ku isubika ry’amatora ryateje imyigaragambyo

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Senegali kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Gashyantare 2024, bateranye ngo ho harebwe niba amatora y’umukuru w’igihugu ashobora gusubikwa akazakorwa mu mwaka utaha wa 2025.

Ni igitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida uriho ubu Macky Sall cyo gusubika amatora, biteza imidugararo mu gihugu.

Ni inama y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ije nyuma y’uko habayeho imyigaragambyo ikomeye mu murwa mukuru Dakar, aho umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi kuri iki cyumweru.

Inzego za Polisi zatatanyije abigarambyaga aho bari batwitse amapine mu mihanda yo mu mujyi wa Dakar.

Uwo mutekano muke mu gihigugu watumye Guverinoma ikura ku murongo Televiziyo zigenga muri iki gihugu, kubera kwanga ko zakomeza gukwirakwiza uyu mwiryane muri politiki.

France 24 yatangaje ko Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal utatangaje amazina ye, yavuze ko ibyakozwe ari “ukwirengagiza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, ibyo yise kurikorera coup d’etat”, agahamya ko kandi ibyakozwe ari igitutsi kuri demokarasi.

Mu magambo abigaragambyaga bakoreshaga bavuga bati: “Tuzatora” aho bashinjaga Perezida Macky Sall guhagarika amatora nkana.

Kuri uyu wa Mbere biteganijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bajya impaka ku gitekerezo cyo gusubika amatora cyari cyatanzwe cy’uko yazaba muri Gashyantare 2025.

Hakenewe nibura 3/5 by’Abadepite bose 165 ba Senegal, bazaba bashyigikiye uwo mwanzuro kugira ubona kwemezwa.

Perezida Sall ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yatangaje ko amatora yakwigizwa inyuma kubera ko hari ukutumvikana kuri hagati y’Inteko ishinga amategeko n’Urukiko rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, ku bakandida batemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. 

Perezida Sall yagize ati: “Nzatangiza ibiganiro byo ku rwego rw’Igihugu kugira bashyireho ukwisha ukizana ndetse n’umucyo harimo n’aya matora.”

Icyakora n’ubwo Perezida Sall yavuze ko ibi atigeze agaragaza itariki ibyo bizakorerwaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19