Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage gusukura ishuri

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abaturage gusukura ishuri

Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Santarafurika (Rwanda Battle Group na Rwanda Level Two Hospital) bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bria ndetse n’abagize Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) mu gikorwa cy’Umuganda cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Hidjama, riherereye i Bria.

Uwo Muganda ni gikorwa cyari kigamije gusukura ikigo cy’ishuri kugira ngo abanyeshuri bigire ahantu hafite isuku iboneye, ibafasha kugira ubuzima bwiza no kwiga batekanye. 

Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Guverineri w’Intara ya Fertit, Thierry Évariste Binguinendji; Lt Col SOÏMONA Nestor uyobora Ingabo za FACA mu gace k’Iburasirazuba bwo Hagati; Col Dr Christian Mukwesi, uyobora Ingabo z’u Rwanda zikorera mu Bitaro byo ku rwego rwa kabiri; na Lt Col David Ngabonziza uyobora Rwanda Battle Group VIII, bafatanyije n’abandi bayobozi bo mu Nzego z’ibanze n’abaturage.

Nk’uko byashimangiwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, nyuma y’Umuganda Guverineri w’Intara ya Fertit, Thierry Évariste Binguinendji yashimiye ingabo z’u Rwanda na MINUSCA ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze basukura  ishuri no ku ruhare rwabo mu gufasha abaturage bo muri ako gace.

Nemengalia Franck Gael, umubyeyi ufite umwana wiga ku Ishuri Ribanza rya Hidjama, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bwo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa. Yavuze ko uruhare rwabo ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubusabane bagaragaza ku baturage baho.

Ati: “Ibi  ni ibigaragaza umuco RDF ikomeje kugira wo guteza imbere ubufatanye n’ubwumvikane mu baturage bo mu duce bakoreramo akazi kabo ka buri munsi ko kubungabunga umutekano.”

Lt. Col. David Ngabonziza wavuze mu ozona ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, ashimangira ko gukorana bya hafi n’abaturage ba Bria ari ingenzi kuko ari bo bakiriye ingabo z’u Rwanda kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Ati: “Gukorana bya hafi n’abaturage b’agace ka Bria ni ingenzi, kuko dusanga ari abafatanyabikorwa b’ibanze mu birebana no kubungabunga umutekano n’ituze mu gace aho dukorera igikorwa cy’Umuganda Rusange nk’iki. Byerekana ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubungabunga amahoro, Inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage.”

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ishimangira ko Umuganda wakozwe ku Ishuri Ribanza rya Hidjama ugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda, abayobozi b’Inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage mu gukomeza kubaka icyizere, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Mujyi wa Bria.

Abaturage bo muri Bria bagaragaje ibyishimo byo gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gusukura ikigo cy’ishuri
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47