Safi Madiba agiye gutaramira muri Canada

Safi Madiba agiye gutaramira muri Canada

Umuhanzi Safi Madiba agiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryiswe African Descent Festival 2025, rizabera muri Canada.

Ni iserukiramuco rizahuriramo abahanzi batandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika, rikazaba kuva tariki ya 9 na 10 Kanama 2025.

Iri serukiramuco rimaze kumenyerwa muri Canada, kuko ritegurwa hagamijwe guteza imbere umuco, umuziki n’uruhare rw’Abanyafurika mu kubaka sosiyete, mu gutaramira abirabura batuye muri Canada. 

Uretse Safi Madiba, mu bandi bahanzi bazahurira muri iryo serukiramuco harimo icyamamare Awilo Longomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzwi cyane mu ndirimbo nka Karolina, Coupé Bibamba n’izindi zigaragaramo umwihariko w’umuziki wa Afurika.

Awilo yatangiye umuziki nk’umukaraza mu matsinda akomeye nka Viva La Musica ya Papa Wemba, nyuma aza gutangira kuririmba no gukora ku giti cye.

Iyo ari ku rubyiniro indirimbo ze ziganzamo imbyino zidasanzwe n’umuziki ufite umudiho uryoshye, bituma agira igikundiro mu bihugu byinshi bitandukanye, cyane cyane mu rubyiruko.

Iri iserukiramuco ryita cyane ku mbyino za kinyafurika, imurikagurisha ry’ibihangano n’ibiribwa gakondo, ibiganiro ku mateka y’Abanyafurika batuye ku yindi migabane n’ibindi bikorwa bifasha mu guteza imbere umuco n’ubwuzuzanye bw’abaturage.

Biteganyijwe ko rizamara iminsi ibiri rihereye tariki 9-10 Kanama 2025, rikabazabera ku mucanga ahazwi nka English Bay Beach, mu Mujyi wa Vancouver, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 11.

Safi Madiba ni umuhanzi nyarwanda umaze igihe akorera umuziki ku mugabane w’Amerika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48